Print

Amagambo Lionel Messi yabwiye Neymar Jr nyuma yo gusezererwa na Liverpool yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2019 Yasuwe: 4081

Messi ukunda Neymar Jr cyane,akimara gutsindwa na Liverpool ibitego 4-0 kandi bari bayitsindiye Camp Nou ibitego 3-0,yahise ahamagara Neymar Jr bahoze bakinana amubwira ko azongera gutwara UEFA Champions bongeye gukinana nkuko ikinyamakuru France Football cyabitangaje.

Messi yagize ati “Njye nawe turi kumwe twakongera gutwara Champions League,ndashaka ko ugaruka.Mu myaka ibiri nzagenda uzasigara uyoboye.”

Neymar Jr yavuye muri FC Barcelona yerekeza muri PSG mu mwaka wa 2017 mu mpeshyi ariko buri gihe iyi kipe yi Catalonia ihora ishaka kumugarura.

Mu mpeshyi ishize nibwo FC Barcelona yashyize imbaraga nyinshi mu kugarura Neymar Jr ngo yongere gukinana na Messi batwara UEFA Champions League ariko byarangiye PSG yanze amafaranga yose n’abakinnyi yahawe.

FC Barcelona imaze imyaka 4 idatwara iki gikombe cya UEFA Champions League ariyo mpamvu Messi ngo amaze kwiheba yifuza kuzabona Neymar Jr agaruka bakongera guhuza imbaraga.