Print

#MissRwanda2020:Impinduka mu buryo amajonjora ya Miss Rwanda yakorwagamo

Yanditwe na: Martin Munezero 26 November 2019 Yasuwe: 2694

Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 byafunguwe ku itariki ya 22 Ugushyingo 2020, aho bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw/registration).

Impinduka mu buryo amajonjora ya Miss Rwanda yakorwagamo

Ubusanzwe ijonjora ryaberaga mu Ntara ebyiri ku minsi ibiri ikurikiranye,ariko ubu byahindutse kuko buri Ntara igomba kuzajya ihabwa umwanya wayo wihariye mu cyumweru, indi ikazagerwamo mu gitaha.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, yagize ati “bigamije kudufasha mu gihe dukora imyiteguro tukayinoza kuri audition ya buri ntara.”

Ingengabihe ya Miss Rwanda 2020 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizahera i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ku wa 21 Ukuboza 2019 ,mu gikorwa kizabera kuri Western Mountain Hotel naho ku wa 28 Ukuboza 2019 i Musanze hatorerwe abazaserukira Intara y’Amajyaruguru ahitwa La Palme Hotel.

Umujyi wa Huye nk’uko bisanzwe mu Ntara y’Amajyepfo uzakira ijonjora ku itariki ya 4 Mutarama 2020 muri Credo Hotel,hanyuma Silent Hill ya Kayonza yakire abandi bakobwa bahatanira guhagararira Intara y’Uburasirazuba ku wa 11 Mutarama 2020.

Umujyi wa Kigali ni wo uzasorezwamo ijonjora ku itariki ya 18 Mutarama 2020 kuri Hill Top Hotel i Remera.