Print

Hamenyekanye umutoza utaravuzwe cyane ushobora gusimbura Unai Emery muri Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 2463

Nkuko byagenze Unai Emery ahabwa akazi,ibinyamakuru bitandukanye byavuze amazina menshi mbere ariko kuri iyi nshuro uyu munya Portugal niwe wavuzwe bwa nyuma ndetse amaze igihe aganira n’ushinzwe siporo muri Arsenal witwa Raul Sanllehi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Dailymail aravuga ko umutoza Nuno Espirito watsinze amakipe menshi arimo akomeye mu mwaka w’imikino ushize,yakunzwe cyane n’uyu muyobozi wa Arsenal ndetse ngo arifuza kumuha akazi.

Ushakira amakipe Nuno Espirito witwa Jorge Mendes amaze igihe aganira na Raul Sanllehi ku buryo ngo mu minsi mike uyu mutoza ashobora gusinyira Arsenal.

Nuno Espirito w’imyaka 45 yakoze akazi keza mu ikipe ya Wolves ariyo mpamvu yegerewe na Arsenal kugira ngo abafashe kugaruka mu bihe byiza.

Nuno Espirito n’umwe mu batoza bafite ubuhanga mu mayeri y’umukino aho yafashije Wolves kuzamuka mu cyiciro cya mbere atwaye igikombe ndetse ku mwaka we wa mbere ayifasha kurangiza ku mwanya wa 7 yerekeza muri Europa League.

Umutoza Unai Emery ari ku gitutu gikomeye kubera ko amaze imikino isaga 6 adatsinda muri Premier League ndetse hari hashize imyaka myinshi Arsenal igera ku munsi wa 13 wa shampiyona irimo umwenda w’igitego.



Nuno Espirito Santo ashobora kugirwa umutoza mushya wa Arsenal