Print

Abandi bantu bakoraga ubucuruzi bumeze nk’ubwa Supermarketing batawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 27 November 2019 Yasuwe: 2958

Ni ubucuruzi buhurirwaho n’abantu benshi, bigasaba umuntu gutanga amafaranga runaka, abo yinjije muri ubu bucuruzi akagenda agira inyungu abakuraho.

Ni ubucuruzi RIB ivuga ko burangira abatanze amafaranga yabo bayamburwa.

RIB yatangaje ko abafashwe ari Munezero Daniel, Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima bakorera muri Amway Group Ltd hamwe na Bizumuremyi Rafiki na Shema Darius, bombi bakorera muri Master Global Partners Ltd.

Aba bose bakurikiranyweho gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko (ubucuruzi bw’uruhererekane).Ubu bucuruzi burangira abatanze amafaranga yabo bayamburwa.

RIB irakangurira abaturarwanda kwirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemewe ahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, inashimira kandi abatanze amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.

Mu mwaka ushize nabwo RIB yataye muri yombi abari abayobozi b’Ikigo Supermarketings Global Ltd, aho abantu bashoragamo amafaranga yabo na cyo kikabungukira mu buryo bavugaga ko budasanzwe.

Hari nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iburiye Abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.


Comments

27 November 2019

none c kuki ibindi bita infinity global byo batabifunga byo biremewe