Print

Umwarimu wo muri kaminuza yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yafashije umwana umubyeyi warimo gukora ikizamini [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 8851

Uyu mwarimu witwa Frederick Bassey yabonye uyu mubyeyi bitaraza kumworohera gukora ikizamini afite umwana mu ntoki niko kumusaba ko yamufasha akaba amurebera uwo mwana mu gihe ari mu kizamini.

Uyu mubyeyi wakoraga ikizamini cya statistics,yafashijwe uyu mwana we n’uyu mwarimu wari ushinzwe kureberera abanyeshuli kugira ngo badakopera,kugeza arangije gukora.

Uyu mwarimu abinyujije kuri Twitter yavuze ko yiyemeje gufasha umwana uyu munyeshuli kuko azi ukuntu bitesha umutwe gukora ikizamini no kurera umwana anongeraho ko yanifuzaga ko umunyeshuli akora ikizamini atuje.

Uyu mwarimu yashimangiye ko abagore bafatanya imirimo yo mu rugo no kwiga ari intwari nyakuri.

Nyuma y’aya mafoto,abantu benshi kuri Twitter bashimiye uyu mwarimu bamusabira umugisha ku mana,abandi basaba isi yose kumwigiraho.