Print

Ifoto y’umunsi: Perezida Museveni yagaragaye aragiye inka ze nyinshi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 10156

Perezida Museveni uri mu baperezida boroye inka nyinshi,afite ubutaka bunini cyane buherereye mu majyepfo no mu Burengerazuba bwa Uganda.

Amakuru avuga ko kugira ngo asure izi nka ze akoresha indege akava hamwe yerekeza ahandi ndetse ngo bamwe mu basirikare bamurinda nibo barinda izi nka.

Abaganga ba Leta nibo bashinzwe kuvura izi nka za Perezida Museveni zitazwi umubare kubera ukuntu ari nyinshi cyane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Perezida Museveni yashyize hanze amafoto ari kumwe n’izi nka ze zirimo umukumbi yise Abarema- nduuru.

Museveni yavuze ko zimwe mu nka ze yazirazwe na se Kaguta mu mwaka wa 1986.





Comments

29 November 2019

Ku nka Nti avuga umukumbi bavuga Ishyo cyangwa ubushyo mu bwinshi. Ijambo umukumbi rikoreshwa ku ihene gusa