Print

RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho kuba umutasi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2019 Yasuwe: 5633

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Umuhoza yamenyekanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana inkuru zivuga ko yaburiwe irengero.

Abinyujije kuri Twitter ye,uwitwa Ivan R. Mugisha yamenyesheje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ko uyu Umuhoza yise inshuti ye yaburiwe irengero,asaba ubufasha mu kumenya aho aherereye.

Nyuma y’ubwo butumwa RIB yasabye Mugisha kugera kuri uru rwego agatanga amakuru yafasha mu kumenya aho Umuhoza aherereye.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Umuhoza Jacqueline yatawe muri yombi ku gicamunsi akurikiranyweho ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi.

Uko ibi byaha Umuhoza akekwaho yabikoze n’igihe yabikoreye ntibyigeze bitangazwa kuko ngo bikiri mu iperereza.

Amakuru aravuga ko uyu Umuhoza usanzwe ari umukobwa w’umuvugabutumwa (pastor) w’Umunyarwanda Deo Nyirigira uba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero,ashinjwa kuba umuhuzabikorwa mu gace ka Mbarara w’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.