Print

Abafana ba Malmo bihimuye kuri Zlatan Ibrahimovic wagiye mu ikipe y’abakeba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2019 Yasuwe: 1742

Nyuma y’aho Zlatan Ibrahimovic atangarije ko ari ashoye imigabane mu ikipe ya Hammarby ndetse akaba uwa kabiri mu banyamigabane bayo [Co-owner],abafana ba Malmo yamuzamuye ikamugira igihangange bahise bajya gutwika igishushanyo [statue] yakorewe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho.

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo,nibwo Zlatan Ibrahimovic yavuze ko yerekeje muri Hammarby mu rwego rwo kwishimisha ariko abafana ba Malmo bavuze ko nta wishimishiriza muri mukeba bajya gutwika iyi shusho yakorewe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho n’amafoto iyi shusho ya Zlatan iri gushya ndetse na bamwe mu bafana ba Malmo bafashe ibishirira.

Ku maboko y’iyi shusho bahise bahashyira umunwa w’ubwiherero mu rwego rwo kwereka Zlatan ko nta gaciro bakimuha.

Zlatan yakiniye Malmo kuva mu mwaka wa 1999 kugeza muri 2001 aho yayivuyemo yerekeza muri Ajax yakoreyemo amatekano yamuhesheje kuzenguruka amakipe y’ibigugu.