Print

Amashusho y’umusatsi karemano wa Ariana Grande yatumye Abanyamerika batangarira uburanga bwe

Yanditwe na: Martin Munezero 28 November 2019 Yasuwe: 3557

Ni mu mashusho yagaragajwe na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza cyitwa Mirror,aho uyu muhanzi yerekanye umusatsi utandukanye n’ugororotse abakunzi be bari bamumenyereyeho maze bamwe mu bafana batangira kumubaza niba yazaza mu bitaramo azongera gukora afite umusatsi yiherewe n’Imana,n’ubwo atagize agira icyo abivugaho ngo abemerere cyangwa ngo abahakanire.

Uyu muhanzi mu mashusho yiyerekanye anyuza ikiganza mu musatsi maze umwe mu bafana ahita amuha ubutumwa “Twaba twitegura kuzakubona ku rubyiniro ufite umusatsi wawe karemano?”, yamubazaga ariko ntiyasubijwe, undi we yashyizeho ubutumwa bugaragaza uko abyumva “Uragaragara mu buranga butandukanye, umusatsi uhebuje”.

Umuhanzikazi Ariana Grande w’imyaka 26 mu shuro 301 amaze guhatanira bimwe mu bihembo bikomeye bitangwa muri muzika ku isi yatwayemo 61 gusa,mu mwaka wa 2019 yahawe ibihembo bya Billboard musics awards,birimo icyitwa Billboard Chart Achievement n’icyaTop Female Artist.


Comments

aca bongo 28 November 2019

abahe banyamerika byatangaje?
uwo musatsi we nta wundi munru uwugira?
plz be professional