Print

Umusirikare wo mu ngabo z’Ubwongereza yaciye ibintu kubera guterera ivi ku ngoro y’ubwami bw’Ubwongereza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2019 Yasuwe: 5797

Uyu musirikare w’imyaka 35 yahengereye amaze guhabwa umudali wa MBE uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bihugu bya UK,arangije ahita akubita ivi hasi muri iyi nyubako iri mu ziyubashye cyane asaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Matthew Gallimore,usanzwe ari umutekinisiye w’indege mu bwami bw’Ubwongereza yahawe uyu mudari w’ishimwe n’igikomangoma William arangije ahita anaterera ivi muri iyi ngoro.

Matthew Gallimore yatangaje ko bitari kumworohera gutungura umukunzi we Adele ngo amwambikire impeta mu ngoro imbere,ariyo mpamvu yabikoreye ku muryango wayo.

Uyu musirikare yavuze ko amaze guhabwa imidali 5 mu ngabo ariko yose yayigezeho ari kumwe n’uyu mukunzi we ariyo mpamvu yiyemeje kumusaba ko babana akaramata.

Mu rwego rwo kwishimira ko uyu munsi wabo wagenze neza, aba bombi bafitanye umwana w’amezi 20, bahise basohokera muri hotel yitwa The Ritz Hotel I London.