Print

Burundi: Imbonerakure zirashinjwa guhohotera abacamanza batatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2019 Yasuwe: 843

Ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru cyavuze ko abacamanza bahohotewe ari Dorothée Niyonkuru, Edmond Ntakiyisumba na Béatrice Niyonizigiye ndetse n’ushinzwe kubika amakuru y’urukiko witwa Hyacinthe Havyarimana.aba bacamanza bose bakorera mu rukiko rwa Bururi.

Nkuko amakuru aturuka mu rukiko abivuga,izi mbonerakure zakoreye urugomo aba bacamanza ubwo bari bamaze guca urubanza rwaregwamo umwe mu bayoboke babo muri aka gace ka Mudahandwa.

Umucamanza umwe yarakomerekejwe mu gihe abandi barababoha cyane.Polisi yahise ihagoboka ibohora aba bacamanza hanyuma ihita ifunga umuyobozi w’aka gace ka Mudahandwa witwa Marc Bihabw.Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ubwihebe ndetse no kuvangira ubutabera.

Abatangabuhamya bari aho bemeje ko abapolisi bari mu rukiko barebereye bareka izi mbonerakure zihohotera aba bacamanza.Bemeje ko umukozi wo ku rwego rw’intara ariwe wabatabaye.