Print

Iyaba abarundi bashaka ubusugire bw’igihugu bakabaye baramaganye ibitero bya FLN byaturukaga ku butaka bwabo- Minisitiri Nduhungirehe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2019 Yasuwe: 4241

Ku munsi w’ejo nibwo u Burundi bwashyize hanze itangazo rivuga ko burambiwe icyo bwise “Agasuzuguro k’u Rwanda” ndetse butazihanganira ko rukomeza kubavogera.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Ijwi rya Amerika ko bitangaje kuba Uburundi bushinja u Rwanda kubugabaho igitero nta bimenyetso bufite aboneraho kwemeza ko nta gitero u Rwanda rwagabye muri iki gihugu ndetse rutazivanga mu bibazo by’Abarundi ubwabo.

Yagize ati “ Urwo rwandiko twarubonye mu binyamakuru ariko ntabwo rwadutangaje kuko atari ibintu bishya.Muribuka ko mu mwaka wa 2015 u Burundi bwashije u Rwanda ibintu nkibyo ngibyo bidahuje n’ukuri,ndetse no mu mwaka ushize hari inyandiko z’umukuru w’igihugu zagiye zishyirwa mu binyamakuru zivuga ko u Rwanda atari “a Partner state ahubwo ari an enemy state”.

Icyo navuga nuko gushyira mu majwi igihugu kuriya kandi nta bimenyetso ufite ni ibintu bitangaje, ikindi kandi kuba bavuga ibitero ngira ngo bagombye kwibuka ahubwo ibitero byagiye bihera ku butaka bw’u Burundi bigakorerwa u Rwanda, by’umutwe wiswe FLN,ibyo bitero byaturukaga ku butaka bw’u Burundi. Niba rero Abarundi bashishikajwe n’ubusugire bw’igihugu ngira ngo bakabaye barahereye ahongaho babyamagana aho kugira ngo bashinje u Rwanda nta bimenyetso bafite.”

Ku byerekeye ibyo u Burundi bwavuze ko butazihanganira agasuzuguro k’u Rwanda ndetse ngo ko uyu mwuka mubi ushobora guteza intambara,Amb.Nduhungirehe yagize ati “

"Ibyo ni iby’u Burundi nyine kuba buvuga ko butazihanganira ababutera ni nk’ibyo igihugu cyose cyavuga, ibyo ngira ngo ntabwo bitureba kuko nta gitero u Rwanda rwigeze rugaba ku butaka bw’u Burundi".

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rurinze umutekano warwo cyane kuko ruzi neza ko hari abatarwifuriza ineza barimo Uganda n’u Burundi.

Yagize ati “Twe umutekano turawurinze kuko hari imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo ishyigikiwe na Repubulika ya Uganda n’u Burundi nkuko byagaragajwe na raporo zitandukanye harimo na raporo y’akanama nk’impuguke z’umuryango w’abibumbye aho bavuze ko abagize iyi mitwe bamwe bashakwa mu Burundi ngo boherezwe muri Kongo.

Ubu u Rwanda rurinze imipaka,rurinze umutekano w’igihugu kuko bigaragara ko hari abatarwifuriza ineza muri aka karere.”

Minisitiri Nduhungirehe abajijwe niba nta cyakorwa kugira ngo u Rwanda n’u Burundi biyunge cyane ko bahuriye mu miryango myinshi yagize ati :

"Ntabwo ari ubwa mbere u Burundi bwitabaje imiryango mpuzamahanga babigira nkana nta bimenyetso bagira.Bigitangira twavuze ko ikibazo cy’u Burundi kiri hagati yabo bagomba kugikemura hagati yabo ndetse n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ukabigiramo uruhare nkuko ubifitiye inshingano.Hari umuhuza washyizweho ngo icyo kibazo gikemuke.Birababaje kuba Repubulika y’u Burundi ishaka kutujyana muri icyo kibazo kuva kera twebwe rero n’ibintu twirinze kuva kera.Twiteguye kubana n’u Burundi niburamuka bukemuye ibibazo byabwo cyane cyane bugahagarika ubufasha butanga kuri iyi mitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano mu Rwanda. "

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye yatangaje ko ngo igihugu ke cy’u Burundi ngo kigiye gufata ingamba zikwiriye kuko kidashobora kwihanganira agasuzuguro k’u Rwanda ngo rukomeje kubagabaho ibitero.

BBC yavuze ko uyu muvugizi w’u Burundi yabwiye amahanga ko nta gikozwe ku cyo yise “Agasuzuguro k’u Rwanda” umutekano w’akarere ushobora guhungabana.

u Burundi bwasabye Umuryango w’Abibumbye (ONU), uw’Ubumwe bw’Afurika (AU), uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CPGL) ndetse n’Uhuza Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC) kugira icyo bakora ku iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga y’akarere ajyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere.