Print

Umunyezamu wa APR FC ’Rwabugiri Omar’ yahishuye uburyo abakinnyi bakunda abakobwa n’impamvu

Yanditwe na: Martin Munezero 29 November 2019 Yasuwe: 3247

Mu kiganiro uyu muzamu yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi yagarutse ku gituma abantu bakunda kuvuga ko abakobwa bari mu bagira uruhare ku kuba umukinnyi yasubira inyuma muri ruhago anabihuza n’imyumvire abantu bagira ku bakinnyi ndetse nawe yemera ko ibyo abantu bazi ari ukuri.

Yagize ati “kuba umukinnyi yasubira inyuma mu mikinire bikitirirwa abakobwa, nkeka ko ahanini biterwa n’uko bizwi abakinnyi ngo dukunda abakobwa.”

Yakomeje avuga ko kujya mu bakobwa bitatuma umukinnyi asubira inyuma iyo yamaze guhitamo ko ahubwo bimufasha.

Yagize ati“iyo uretse kujya muri benshi ugahitamo umwe, ukunyuze akaba ari we mukomezanya nkeka ko nta ngaruka wahura nazo ahubwo biragifasha cyane, ukumva utekanye.”

Rwabugiri Umar ni umwe mu bakinnyi bamaze kwemeza ko bari mu rukundo kandi yishimye, ubu akundana na Muvunyi Tania wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.


Comments

Vedaste 30 November 2019

Nabasabaga kujya mwandika neza ndetse mwajya gushyira hanze inkuru mukabanza kunyuza amaso mubyo mugiye gushyira ahagaragara. Ndi umusomyi w’iki kinyamakuru ariko nkunda kubona amakosa yo kwirengagiza inyajwi.