Print

Umunyana uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supra Chat Igisigo cya Mama we yatanze nk’igisubizo nticyamuhiriye

Yanditwe na: Martin Munezero 29 November 2019 Yasuwe: 1575

Mu cyiciro cya Supra Chat buri mukobwa uri mu irushanwa agira amahirwe yo kugirana ikiganiro na Miss Supranational 2018 Valeria Vazquez Latorre.Ikibazo cya mbere Umunyana Shanitah yabajijwe hamwe na bagenzi be kwari ukuvuga ikintu kibatera imbaraga mu byo bakora byose, maze uyu mwari w’umunyarwandakazi avuga ko imbaraga yiyumvamo ubwe ari zo zitumura imbaraga.

Ikindi kibazo Umunyana Shanitah yabajijwe by’umwihariko ni icyo kuvuga ibintu abona biranga umugore w’umunyembaraga n’uwo abona ubyujuje, nta kuzuyaza avuga ko ari umubyeyi we.

Ati “Umugore w’umunyembaraga ni ufite urukundo, ubugwaneza, kwiyemeza, ufite icyizere cy’ejo hazaza, ukora cyane, urota inzozi ngari kandi akazishyira mu bikorwa. Uwo mugore ni mama aranshyigikira cyane kandi ndi hano kugira ngo mutere ishema.”

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bwatangaje ko umukobwa uhagarariye Indonesia ari watsinze muri iri tsinda. Biteganyijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2019 rizasozwa ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki 06 Ukuboza 2019.