Print

Umuhanzi wo muri Kenya yatomaguye Wema Sepetu bizamura amarangamutima ya benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 29 November 2019 Yasuwe: 2364

“Ese ubu rimwe koko nshobora kuzamuha ubutumwa bugufi bwihuse nkasigamo numero yanjye?”, Umuhanzi Nviiri wo muri Kenya asingiza Wema Sepetu akanamwita umwamikazi. mu byazamuye amarangamutima y’uyu muhanzi kugeza ubwo yifuza ko Wema wakundanye na Diamond amubera umukunzi ni uko yagiye akunda gukwirakwiza indirimbo ze bityo bikagira igisobanuro gikomeye kuri we.

Nyuma y’ubu butumwa bwatanzwe na The storyteller yakomeje gushimangira ko ari ingaragu bikomeye “ndi ingaragu ikaze”.”Biterwa n’umuntu ubaza uwo ariwe, ndi ingaragu nta mubano ndimo”.

Wema Sepetu yakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz igihe kirekire gusa yakomeje kuvugwa ko afite ikibazo gituma adashobora kubyara kugeza n’ubwo mu minsi itambutse hari umunyamideli mugenzi we Aunt Ezechiel yamusezeranije impano y’umwana aza no kuyimugezaho.