Print

Rayon Sports yasinyishije myugariro Kayumba Soter wari uyoboye abandi muri Kenya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2019 Yasuwe: 3959

Soter Kayumba w’imyaka 26 y’amavuko wari kapiteni wa AFC Leopards, yahisemo gutandukana nayo kubera ko we na bagenzi be yari imaze amezi 4 itabahemba.

Kayumba yari amaze umwaka n’igice yerekeje muri shampiyona ya Kenya, akaba yaravuye mu Rwanda ari kapiteni w’ikipe ya AS Kigali.

Kubera ibibazo by’amikoro biri muri Kenya,Kayumba Soter yahisemo kugaruka mu Rwanda aho agomba gutegereza mu kwezi kwa Mbere agatangira gukinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye amasezerano mashya.

Kayumba agiye guhanganira umwanya muri Rayon Sports n’abandi ba myugariro barimo Rugwiro Herve, Saidi irakoze, Samuel Ndizeye, Hamza Runaniza na Hussein Habimana.