Print

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko haba impinduka mu misoro ku butaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2019 Yasuwe: 3274

Umunyamategeko Edouard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga avuga ko zimwe mu ngingo z’itegeko ry’umutungo urimukanwa rishyira ubusumbane hagati y’abasoreshwa kandi itegeko rigomba kurengera abaturage kimwe.

Yareze asaba ko ingingo enye zikurwa muri iri tegeko, urukiko rw’ikirenga uyu munsi kuwa gatanu rwavuze ko eshatu muri zo nta shingiro zifite.

Imwe muri izi ngingo yateshejwe agaciro ni aho itegeko rivuga ko inzu zo guturamo zisoreshwa 1% by’agaciro kazo ku mwaka, iz’ubucuruzi 0,5% naho iz’inganda 0,1%.

Bwana Murangwa yavugaga ko bitumvikana uko inzu zinjiza amafaranga macye zisoreshwa amafaranga menshi kurusha inzu zinjiza umutungo munini nk’inganda n’amaduka.

Aha urukiko rwavuze ko nta busumbane rwasanzemo kuko ntaho bibujijwe gusoresha hashingiwe ku byiciro by’abantu bafite icyo bahuriyeho.

Bwana Murangwa yaregeye kandi ko gusoresha 100% ibibanza bitubatse ari nko guhanira umuntu kuba adafite ubushobozi, urukiko rwayitesheje agaciro ruvuga ko igamije gushishikariza abantu kubyaza umusaruro ubutaka bafite.

Gusa umucamanza yavuze ko iyi ngingo igomba gusobanuka hagaragazwa neza igihe cyashira kugira ngo ikibanza kitwe ko kidakoreshwa.

Uru rukiko rwavuze ko uyu munyamategeko afite ukuri ku ngingo itegeka gusora hongeweho 50% ku butaka burenze ku rugero rw’ikibanza rwemejwe n’itegeko rishya ry’ubutaka.

Urukiko rwavuze ko birimo akarengane kuko ababonye ikibanza mbere y’iryo tegeko bazatandukana mu musoro n’ababibonye ryaramaze kujyaho kandi basorera ubuso bungana.

Urukiko rwategetse ko iyi ngingo iteshwa agaciro kandi igahita ivanwa mu zigize itegeko ry’ubutaka mu Rwanda.

Umusoro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda cyakomeje gukurura impaka cyane cyane mu bafite inzu.

Itegeko rishya rivuga ko inzu ikoreshwa itanga imisoro itatu itandukanye; umusoro ku butaka yubatseho, umusoro ku gaciro k’iyo nzu utangwa buri mwaka n’umusoro ku bukode.

Inkuru ya BBC


Comments

samu 19 January 2020

ukuri muribyose


samu 19 January 2020

ukuri muribyose