Print

APR FC yanyagiye bikomeye Musanze FC idafite umutoza mukuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2019 Yasuwe: 2723

APR FC ikomeje kwereka abakeba ko idafite gahunda yo kurekura igikombe nkuko byagenze mu mwaka w’imikino ushize kuko isigaye itsinda bihoraho.

APR FC ifite abatoza bakanganye cyane kubera amayeri y’imikinire,yanyagiye ibitego 5-0 Musanze FC byatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 6, Lague Byiringiro kuwa 10, Nizeyimana Djuma kuwa 16, Manishimwe Djabel kuwa 41’na Manzi Thierry kuwa 74.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 27, izigamye ibitego 17 mu gihe Police FC bari gukubana izakina ku munsi w’ejo.

Ikipe ya Gasogi United yari imaze iminsi ihagama amakipe yahuriye n’uruva gusenya i Rubavu,kuko yatsinzwe na Etincelles FC yaherukaga gutandukana na Seninga Innocent ibitego 2-1.

Uko imikino yo kuri uyu uwa Gatandatu yarangiye:

Etincelles FC 2-1 Gasogi United (Stade Umuganda)
Gicumbi FC 2-2 Heroes FC (Stade Mumena, 15h00)
APR FC 5-0 Musanze FC (Stade de Kigali)