Print

Umunyeshuri yishe mugenzi we amuziza ko yanze ko basambana

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2089

Uyu musore ngo yasabye umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa arabyanga niko guhita amuteragura ibyuma kugeza amwishe.

Nk’uko Nairobi News yabitangaje, umurambo w’uyu mukobwa wasanzwe mu muhanda yatewe ibyuma biri hagati y’10 na 20 nk’uko ibikomere by’umubiri bibigaragaza.

Kuri ubu umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu bitaro bya Naivasha biri hafi aho kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe uyu musore wamwishe we yagejejwe mu maboko y;ubushinjacyaha.


Comments

munyemana 1 December 2019

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa. Kubera ko abantu batuye isi basuzugura amategeko y’Imana.