Print

Seburikoko yahishuye igihe azarongorera

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 3882

Niyitegeka wakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ya hano mu Rwanda, yatangarije Ukwezi Online TV bagiranye ikiganiro ko mu mpeshyi y’ umwaka utaha aribwo ‘save the date’ y’ ubukwe bwe izajya ahagaragara.

Ibi abitangaje mu gihe ari umwe mu byamamare bya hano mu Rwanda bitakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo.

Hashingiwe ku muvugo wakunzwe n’ abatari bake yahimbye abaza ati ‘Ese uwo ukunda ateye ate?, yabajijwe imitekerere y’ umukunzi we arasubiza ati “Ni ibanga”.

Uyu musore w’ imyaka 41 y’ amavuko wavukiye mu karere ka Rulindo akaba afite impamyabumenyi y’ ikiciro cya 2 cya Kaminuza yakuye mu cyahoze ari KIE abenshi bamuzi nka Seburikoko, Sekaganda na Papa Sava kuko ari bimwe mu bihangano yakinnyemo.

Akunze kumvikana mu makinamico y’ Itorero indamutsa akina ari umusaza, cyangwa umugabo ukuze, iyo bihujwe no kuba hari aho akina yitwa Papa Sava hari abashobora kugira ngo ni umugabo wubatse ufite urugo n’ abana ariko siko biri kuko mu buzima busanzwe aracyari ingaragu.

Avuga ko kuba umuntu ari icyamamare bitamubuza kugira urugo rwiza agatanga bityo akaba yabera urugero rwiza bagenzi be bahije umwuga nk’uko yabikomojeho muri iki kiganiro.