Print

Jose Mourinho yasuzuguye Real Madrid yamuhaye ibya mirenge ngo areke kwerekeza muri Tottenham

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 3051

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko ikipe ya Real Madrid yegereye Jose Mourinho imusaba kwanga akazi ka Tottenham agategereza ko bazirukana Zidane akamusimbura ndetse ngo yamuhaye akayabo ka miliyoni 12 zo kuba ategereje.

Umuyobozi wa Real Madrid,Florentino Perez ngo ntiyifuzaga kubona Mourinho yerekeza mu yindi kipe ariyo mpamvu yamuhaye akayabo kugira ngo namukenera azahite amubona.

Amakuru avuga ko Mourinho yashimye umushinga yahawe n’umuyobozi wa Tottenham Daniel Levy niko guhita yemera kuyerekezamo yanga ibi byifuzo bya Real Madrid.

Uretse Tottenham,Mourinho yifuzwaga n’amakipe arimo Borussia Dortmund, AC Milan,Lyon na Guangzhou Evergrande yo yari yemeye kumuhemba miliyoni 40 ku mwaka havuyemo imisoro.