Print

Real Madrid yatanze umukinnyi ukomeye n’amafaranga menshi kugira ngo ibone rutahizamu wa Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 6548

Real Madrid iri kugendera kuri rutahizamu Karim Benzema,yatangiye gutekereza ku wundi rutahizamu wamwunganira aho amaso yabo yaberekeje kuri Aubameyang bivugwa ko adashaka kongera amasezerano muri Arsenal.

Aubameyang yavuze ko akunda ikipe ya Real Madrid cyane ndetse ko ngo na sekuru yamusabye kuzakora ibishoboka byose akayikinira gusa ntiyagize amahirwe yo kuyerekezamo kubera ko yari ifite abakinnyi benshi bataha izamu bari bayobowe na Cristiano Ronaldo.

Pierre-Emerick Aubameyang yaguzwe na Arsene Wenger ariko kuva yagera muri iyi kipe ya Arsenal yeretse isi yose ko ari umukinnyi w’igitangaza buri wese yakwifuza.

Ikinyamakuru El Desmarque cyo muri Espagne cyavuze ko nyuma y’aho ashatse Real Madrid ntimwifuze kuri ubu ngo yatangiye kumureba ijisho ryiza aho ngo yiteguye gutanga miliyoni 70 ikongeraho na James Rodriguez kugira ngo imubone.

Mu mikino 55 amazegukinira Arsenal muri premier League,Aubameyang amaze gutsinda ibitego 44 ndetse muri uyu mwaka nubwo iyi kipe ihagaze nabi,amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 16.