Print

Minisitiri w’Intebe wa Iraq yasabye kwegura

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 548

Kuwa Gatanu taliki 28 Ugushyingo 2019,Adel nibwo yatangaje ko agiye kwegura kubera igitutu ariho nyuma y’uko abigaragambya basaga 400 bishwe n’inzego z’umutekano.

Ubu bwegure bwe buje nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye igitaraganya ku wa 30 Ugushyingo 2019,hakemezwa ko Adel na bamwe mu bandi bayobozi bakomeye bagomba kwegura.

Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Iraq baterana bagafata umwanzuro ku bwegure bwa Adel.

Adel yavuze ko inteko niramuka yemeje ubwegure bwe, Guverinoma irasigara nta bubasha ifite bwo gutangiza imishinga y’amategeko ndetse no gufata ibyemezo bikomeye.

Ubusanzwe mu mategeko ya Iraq nta handitse ko Minisitiri w’Intebe ashyikiriza ubwegure bwe Inteko Ishinga Amategeko. Amategeko avuga ko ibaruwa y’ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe ishyikirizwa Perezida.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yavuze ko nubwo Adel yatangaje ubwegure bwe, abigaragambya bakomeje kwigabiza imihanda batwika amapine n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatandatu, bivugwa ko abantu batatu bigaragambyaga bishwe barashwe naho abandi 58 bagakomereka.

Ibintu byatangiye gukara guhera tariki 1 Ukwakira, ubwo ibihumbi by’abaturage byajyaga mu mihanda ya Baghdad bamagana ruswa, imitangire mibi ya serivisi, ubushomeri byiganje mu gihugu no gusaba ko abafite aho bahuriye n’ubuyobozi bwayoboye icyo gihugu nyuma y’intambara yo mu 2003 bavaho.

Abantu basaga 400 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo.Inzego z’umutekano mu gutatanya abigaragambya zakoresheje amasasu ya nyayo, imyotsi iryana mu maso n’ibisasu ari nabyo byonereye umubare w’abapfuye n’inkomere.

Iraq yagiye mu bibazo by’umutekano guhera mu 2003 ubwo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia na Pologne byateraga icyo gihugu bivuga ko bije gusenya intwaro za kirimbuzi zihari no gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein bashinjaga gufasha imitwe y’iterabwoba.


Comments

hitimana 1 December 2019

There is too much turmoil in the Middle East.Biteye ubwoba ibintu birimo kubera mu bihugu byinshi by’Abarabu,cyanecyane Middle East: Irak,Lebanon,Libya,Afghanistan,Syria,Israel,etc…
Gusa isi yose ifite ibibazo,harimo intambara,ibyorezo,ibiza,terrorism,gucura intwaro zarimbura isi mu kanya gato,etc…Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikureho intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26:52 na Zaburi 46:9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe