Print

#EURO2020:Ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru nka France, Germany na Portugal byahuriye mu itsinda F, Ubwongereza bwisanga mu itsinda rya 4

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2443

Ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru nka France, Germany na Portugal yatwaye iki gikombe muri 2016 byahuriye mu itsinda F, Ubwongereza bwo bwisanga mu itsinda rya 4.

Iyi tombola ibaye mu gihe ibihugu bimwe bitari byabona itike kuko bigisigaje imikino yabyo ya nyuma bityo bikazajya biza byiyongera mu matsinda yabyo nk’uko hari itsinda rigiye ririmo ibihugu bitatu, bivuzeko hazajya hiyongeraho kimwe cyabonye itike y’amatsinda mu byagaragajwe biteganyijwe muri buri tsinda.

Imijyi ya Rome na Baku niyo mijyi izakira imikino yo mu itsinda rya mbere, St Petersburg na Copenhagen niho hazabera imikino yo mu itsinda rya kabiri, Amsterdam na Bucharest hazabera imikino yo mu itsinda rya Gatatu, London na Glasgow hazabera imikino yo mu itsinda rya Kane, Bilbao na Dublin habere imikino yo mu itsinda rya Gatanu naho Munich na Budapest habere iyo mu itsinda rya nyuma.

Buri tsinda ryahawe imijyi y’ibihugu ibiri izajya ikinirwaho imikino yaryo, imijyi irindwi muri 12 ni iyibihugu byamaze kubona itike.

Itsinda A: Italy, Switzerland, Turkey, Wales

Itsinda B: Russia, Denmark, Belgium, Finland

Itsinda C: Netherlands, Ukraine, Austria
Iri tsinda riziyongeramo ikipe izabona itike hagati ya Georgia, Kosovo, Belarus, North Macedonia.

Itsinda D: England, Croatia, Czech Republic
Iri tsinda riziyongeramo ikipe izabona itike hagati ya Scotland, Israel, Norway, Serbia

Itsinda E: Spain, Poland, Sweden
Mu itsinda E haziyongeraho ikipe izava hagati ya Ireland y’Amajyaruguru, Bosnia, Slovakia or Ireland.

Itsinda F:E Germany, France, Portugal
Mu Itsinda F haziyongeramo ikipe izabona itike hagati ya Iceland, Romania, Bulgaria, Hungary.