Print

Abasirikare bo muri Indonesia bakora imyitozo irimo iyo kurya inzoka ya Cobra igira ubumara bubi cyane baciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 5363

Aba basirikare ba Indonesia bategekwa kurya izi nzoka ari nzima mu rwego rwo kwerekana ko bazashobora kwitangira igihugu cyabo.

Aba basirikare bakora iyi myitozo yo kurya cobra kugira ngo bimenyereze ubuzima bubi, ntibuzabakome mu nkokora nibagera mu mashyamba y’inzitane bari ku rugamba.

Aba basirikare ngo barya izi Cobra kugira ngo bazabashe kwibeshaho mu gihe bari ku rugamba mu ishyamba nta biribwa bafite.

Ikinyamakuru bestioles.ca gitangazako izi nzoka zo mu bwoko bwa Cobra aba basirikare bitoza kurya ari mbisi, ziboneka mu bihugu bike bya Afurika ariko zikaboneka ku bwinshi muri Asia.






Comments

munyemana 1 December 2019

Hari ibintu bibera mu isi ukibaza niba ababikora bagira ubwenge.Ubu se koko,kurya inzoka nka Cobra,bisobanura ko uri umusirikare uzi kurwana kurusha abandi?This is foolish.Ikindi kandi,ntabwo Imana yaturemeye kurwana,ahubwo idusaba gukundana.Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.