Print

Abaturage bakomeje kwereka amashusho no kumvisha inka umuziki kugira ngo zibahe amata menshi

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2981

Abahinzi mu gihugu cy’u Burusiya batangiye gufunga utwuma twa VR(Virtual Reality) tuzajya twereka amashusho inka kugira ngo zituze maze zibone ziri ahantu heza hanyuma umukamo wazo wiyongere ,umusaruro wa mbere werekanye ko inka zifite ibyishimo kurusha izidafite ibi bikoresho zanazirushije umusaruro.

Ministeri y’ubuhinzi y’i Moscow yatangaje umushinga wo kugerageza mu ifamu nini iherereye hanze y’umujyi mukuru yagaragaje ubushakashatsi bw’uko inka zifite ibyishimo zitanga amata menshi,ndetse n’ubuziranenge bw’ayo bukiyongera iyo izi nka zituje.

Iyi Famu y’inka ya RUSMOLOKO yifatanije n’aba bashakashatsi kugirango aya matungo yabo yambikwe tuno twuma tuzajya tuzereka amashusho twa VR(Virtual Reality). Aba bahanga bizeneza uyu mushinga basanga inka zibona neza amashusho arimo umutuku kurusha ubururu cyangwa ibara ry’icyatsi.Ikindi akakuma kazajya kagabanya ubushyuhe kugira ngo inka zirusheho kwishima.

Ibi bikoresho byakozwe byambikwa ku mutwe w’inka ni nako icyo gikoresho gikoze kigendeye ku isura y’inka ndetse umusaruro w’ibi bikoreshoby’ikoranabuhanaga wamaze kugaragara.

Mu igerageza rya mbere abahanga berekanye ko ibibazo bigendanye n’amarangamutima byagabanutse nk’uko bitangazwa n’iyi ministeri y’ubuhinzi kandi ngo hitezwe ko utu twuma tugiye gutuma amata y’iyongera tuzagaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye.

Iyi ministeri ikomeza ivuga ko aba bahanga bagiye gutunganya kurushaho ibijyanye n’uyu mushinga bityo bikazateza imbere iki gice cyijyanye n’umusaruro w’amata. Ku bw’iyi Ministeri ngo ubu buvumbuzi ni bushyashya bukozwe n’abaturage b’Ababrusiya ngo ikazaba Technology izakoreshwa n’abahinzi hirya no hino ku isi mu bworozi mu kongera umusaruro w’amata mu ma famu yabo.

Ababarusiya kandi ngo bashyize utwuma tuzajya ducurangira izi nka cyane cyane indirmbo za kera mu gihe cyo kuruhuka kw’izi nka ngo na byo bigira ingaruka nziza ku mukamo.