Print

Rayvanny yabwiye Diamond amagambo y’uburyo ngo barambiwe guhora mu birori by’abana be

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 4470

Hari mu kirori cyakorewe Junior Naseeb umwana wa kane w’umuhanzi Diamond Platnumz ubwo yizihizaga iminsi mirongo ine amaze avutse nk’iko biteganwa n’idini ya Islam maze umwe mu bahanzi bayoborwa na Diamond witwa Rayvanny amuha ubutumwa bwamutunguye aho yamusabye ko akwiriye kureba uko nawe akora ibirori by’ubukwe na Tanasha Donna.

Rayvanny ubarizwa muri label ya Wasafi ya Diamond Platnumz yagize ati“muyobozi buri gihe tuza hano mu minsi mikuru y’abana, turarambiwe, igihe kirageze ngo nawe urongore rwose” Umuhanzi Rayvanny asaba umukoresha we ko nawe akwiriye gukora ubukwe na Tanasha Donna baheruka kubyarana.

Uretse Naseeb Junior, Diamond amaze gukoresha ibirori nk’ibi by’abana be barimo Tiffah Dangote na Prince Nillan yabyaranye na Zari ndetse na Dyllan yabyaranye na Mobeto,Diamond akaba yaratunguwe n’aya magambo yabwiwe na Rayvanny aho nawe yahise amubaza hagati ye nawe ukwiye kugira undi inama.