Jose Mourinho yavuze ko afite inyota yo gutsinda Arsenal isanzwe ari umukeba ukomeye wa Tottenham ngo iyi nsinzi azahita ayitura abafana be bamwitezeho kubahesha ibikombe.
Mourinho yagize ati “Ntegereje guhura na Arsenal.Ndashaka guhura na Arsenal.Nzi icyo bivuze ku bafana.Uwo nahura nawe wese yaba Freddie Ljungberg cyangwa undi uwo ariwe wese nta kibazo.
Ndabizi n’umukino ukomeye atari uko Arsenal dukunze guhatanira ibintu bimwe ahubwo kubera ko nzi icyo bisobanura kandi ndabikunda.”
Mu cyumweru kimwe gusa Mourinho amaze atoza Tottenham yayifashije gutsinda imikino 3 yose gusa nawe yinjijwe ibitego byinshi.
Mu mukino wa mbere muri Premier League y’uyu mwaka wabereye ku kibuga Emirates,Arsenal yanganyije na Tottenham ibitego 2-2.
ukwiyemera kuri aha,Jose ameze nk’ umwana w’ igitambambuga wifuza gutami
kwa na nyina gusa!!