Mu mukino w’umunsi wa 11 waraye ubereye kuri stade ya Kigali,Rayon Sports yababaje umukeba wayo w’ibihe byose Kiyovu Sports iyitsinda igitego kitishyurwa ku munota wa nyuma ibifashijwemo na kapiteni Rutanga kuri coup franc.
Iyi coup Franc idasanzwe Rutanga yateye,yaraje neza abakunzi ba Rayon Sports barimo abagize amarangamutima menshi bamuhundagazaho amafaranga.
umusifuzi Uwikunda Samuel akimara gusoza umukino,abafana bari bicaye ahadatwikiriye basanganiye Rutanga Eric batangira kumuha amafaranga mu ntoki, abandi bakayanyuza hejuru y’uruzitiro akagwa imbere nawe akayatora.
Rutanga Eric yahanye iyi coup Franc yabonetse nyuma y’uko yari amaze gukinirwa nabi na Nsanzimfura Keddy ahagana muri koruneri.
Nyuma y’umukino,Rutanga yabwiye abanyamakuru umutoza we Javier Martinez Espinoza, yari yamusabye gutera umupira ahereza bagenzi be, ariko we ahitamo kuwutera mu izamu ndetse ku bw’amahirwe biramuhira.
Utashima RUTANGA yaba ande kweri?
aba nibo bafana naho abandi barabeshya