Print

Mukuru wa The Ben yagize icyo avuga kuri murumuna we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 December 2019 Yasuwe: 6348

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, DannyScott yavuze ko igihe kigeze kugira ngo igihugu cyacu gihe agaciro akazi gakomeye ko kuzamura ibendera ryacyo ku isi hose gakorwa n’abahanzi barangajwe imbere n’umuvandimwe we The Ben.

Ibi yabivuze ahanini agendeye ku ndirimbo nziza The Ben akora yaba we ku giti cye ndetse n’izo akorana n’abanyamahanga zigakwirakwira ku isi hose, ibitaramo akorera mu bice binyuranye by’isi, … nyamara ntihagire aho bigaragara ko yaba yabishimiwe ku rwego rw’igihugu!

DannyScott yakomoje no kuri Meddy ndetse na Bruce Melodie agaragaza ko aba bombi hamwe na The Ben bari bakwiye guhabwa agaciro ku rwego rw’igihugu!


Comments

Gruec 2 December 2019

Icyubahiro kiraharanirwa ntigisabwa kandi ntikigurwa. The Ben nabiharanire nk’abandi bose babihawe nawe azabigeraho.