Print

Kiyovu Sports yinjije akayabo mu mukino wa shampiyona yatsinzwemo na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2019 Yasuwe: 7368

Kiyovu Sports yakiriye uyu mukino w’ishyiraniro watangiye saa kumi n’ebyiri,abafana batandukanye ku mpande zombi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange baje ku bwinshi baje kureba aba bakeba b’ibihe byose.

Muri uyu mukino itike ya make yo kwinjira muri stade yari ibihumbi 2000 FRW,amafaranga yinjiye yose hamwe ni miliyoni zisaga 14 FRW.

Kiyovu Sports yatahaye akayabo ka miliyoni zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda,kompanyi yishyuza yahawe miliyoni 1 n’ibihumbi bisaga 700, gukodesha stade byishyurwa ibihumbi bisaga 940 mu gihe RRA yahawe ibihumbi bisaga 433 FRW.

Kiyovu Sports isigaye ikina neza cyane,yatunguwe no gutakaza amanota 3 ku munota wa nyuma nyuma ya coup franc ya Rutanga Eric.

Biravugwa ko Kiyovu Sports na Rayon Sports zahawe miliyoni 5 FW kubera ko bagize uruhare mu gutangiza ubukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi mu kurwanya ruswa.