Print

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Namibia uherutse gutsinda amatora

Yanditwe na: Martin Munezero 2 December 2019 Yasuwe: 391

Perezida Geignob yari asanzwe ayobora Namibia muri manda ya mbere y’imyaka itanu yarangiye mu minsi ishize akiyamamariza kwiyongeza agatsinda amatora yabaye kuwa Gatatu aho yatsindiye ku majwi 56.3% kuri 29.4% ya Panduleni Itula bari bahanganye kuri uyu mwanya w’umukuru w’igihugu.

Perezida Geignob asanzwe ari mu ishyaka rya SWAPO kuri ubu rimaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.

U Rwanda na Namibia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire myiza. Muri Nyakanga uyu mwaka Perezida Geignob wa Namibia n’umufasha we Monica Geignob baje kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Nyuma y’aho muri Kanama Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Namibia muri gahunda zari zigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.