Print

Ibibazo tugenda duhura nabyo bigomba kutubera ibyokurya bidukuza mu buryo bw’umwuka-Rev. Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2019 Yasuwe: 669

Icyo tugomba kumenya ni uko Imana yacu idashobora kwemerera ko duhura n’ ibibazo nta mpamvu.

Ni ngombwa ireka ko duhura n’ ibyo uhanganye nabyo kugira ngo tubashe gukura mu kuyimenya cyane cyane kumenya imbaraga zayo.

Ijambo ry’ Imana rivuga ko igihe cyose uzaba uri mu bibazo azaba ari uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwawe.

Abantu twese biroroshye kutabyumva neza, cyangwa tukaba twavuga ko Imana yadutaye, tugatakaza impano yacu yo kwihangana.

Ariko niba dushaka gutsinda ikizamini.. cyangwa kuzamurwa mu ntera..mu mibereho yawe

Ntabwo twagombye gucika intege.

Ni ngombwa ko tuba ku rugamba.

Hagarara ku maguru abiri maze uvuge nk’uko Intumwa Pawulo yavuze ati”

•Nshobora ku byihanganira..
•Nditeguye guhangana nibi bibazo
• imbaraga ibi bibazo zifite ziri hafi y’ Imbaraga Imana yambaye
• Ndabize ko Imana yanjye ikiri ku ngoma
• Imana yanjye izarwana izi ntambara kuko nzi neza ko ikihishe inyuma y’ ibibazo byanjye ni:

“ukuzamurwa mu rwego rushya mu buzima bwanjye.”

Imana iguhe umugisha....!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)


Comments

Nkera Eric 3 December 2019

Amen nibyo imbaraga ziturwanya ziri hasi yiz’Imana