Print

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya Gatandatu yigaranzura mukeba Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2019 Yasuwe: 3104

Lionel Messi wagize umwaka mwiza ku giti cye ariko ikipe ye ya FC Barcelona na Argentina ntizihirwe, yatorewe kwegukana Ballon d’Or 2019 ahigitse Virgil Van Dijk wamukurikiye na Cristiano Ronaldo wabaye uwa 3 banganyaga 5.

Messi yatwaye igikombe cya shampiyona [La LIGA] ku nshuro ya 10 mu mwaka w’imikino ushize,yatsinze ibitego 36 muri shampiyona,atsinda 12 muri UEFA Champions League,ageze FC Barcelona muri ½ cya Champions League ndetse ageza muri ½ cya Copa America ikipe y’igihugu ya Argentina.

Messi yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri La Liga,ahabwa urukweto rwa zahabu rw’umukinnyi watsinze ibitego byinshi I Burayi.Messi yanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi [FIFA The Best 2019].

Igihembo cya Ballon d’Or gitangwa n’ikinyamakuru France Football,gikundwa bikomeye n’abakinnyi kurusha ibindi bihembo byose bitangwa mu mupira w’amaguru.

Uretse Messi wegukanye Ballon d’Or mu bagabo,mu bagore uwayegukanye ni Megan Rapinoe,umunyezamu w’umwaka aba Alisson Becker mu gihe umukinnyi muto witwaye neza yabaye Matthijs de Ligt wa Juventus.

Sadio Mane niwe munyafurika waje hafi ku mwanya wa 4,Mohamed Salah aba uwa 5 mu gihe Kylian Mbappe yabaye uwa 6.

Messi yatwaye Ballon d’Or ya mbere muri 2009 akomeza kwitwara neza mu buryo bugaragarira buri wese ariyo mpamvu kuri uyu wa mbere yahawe iya 6.








Messi yatwaye Ballon d’Or ya 6