Print

Mushiki wa Diamond yakoze ubukwe bwanenzwe ubwitabire

Yanditwe na: Martin Munezero 3 December 2019 Yasuwe: 4116

Queen Darleen washyingiranywe n’umukunzi we Hubby yifurijwe ubukwe bwiza na Sandra Dangote uzwi nka Mama Dangote ndetse akaba na nyina w’ikimenyabose Diamond Platnumz ariko ntabe umubyeyi w’amaraso wa Queen Darleen, ubukwe bwaba bwakomeje kuba ibiganiro by’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzanie.

Ubu bukwe bumaze icyumweru bubaye bwakozwe mu idini ya Islam aho buhabwa izina rya “Nikkah” muri iri dini aho abashyingiranywe basezerana kubana akaramata, bimwe mu bitanagazamakuru byo muri Tanzania bivuga ko muri ubu bukwe bwa Queen Darleen na Hubby bitari byoroshye gufata amafoto ariko bikabasha gufatamo make muri aya ugiye kwirebera munsi.