Print

Fiona umwarimukazi wahoze ari umunyamideli yasambanyije abanyeshuri 5 muri Afurika Yepfo

Yanditwe na: Martin Munezero 3 December 2019 Yasuwe: 3400

Fiona Viotii w’imyaka 32 y’amavuko ni umwalimukazi mu ishuri ry’abahungu ryigenga ryo muri Africa y’epfo ryitwa Bishops Diocesan College ahitwa Rondebosch aho avugwaho kuba yarasambije abana benshi biga muri iryo shuri ndetse yanavuzweho kugirano umubano n’umunyeshuri w’imyaka cumi n’umunani wanafashe umwanzuro ko atazakomeza gukundana n’uyu mukobwa ushinzwe kumurera.

Uyu mwarimukazi yari aherutse gusezera ku kazi mu kwezi kwa Kanama kubera amaperereza yari agiye kumukorwaho ubwo hari hamaze kugaragara amashusho y’urukozasoni yakinywe nawe.

Umunyamategeko waburaniye uyu mukobwa ukuze yavuze ko amashusho y’urukozasoni uyu mukobwa ashinjwa kuba ariwe wayakinnye yahise avanwa byihuse ku rubuga rwa murandasi aya mashusho yariho ndetse byananzuwe ko uyu mukobwa akomeza kwidegembya kuko iperereza ryamukozweho atigeze arigira uruhare.