Print

Abana b’imyaka 12 biga hamwe mu ishuri ribanza bakorewe ubukwe bw’igitangaza bukomeje kuvugisha isi yose[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 December 2019 Yasuwe: 9733

Aba bana bombi biga mu ishuri ribanza ryitwa Pine Crest School,Iri shuri riherereye ahitwa Enugu muri Nigeria.

Aba bombi bakoze ubukwe bwiswe “Royal Wedding” bari bagaragiwe n’abana bagenzi babo biga mu ishuri rimwe.

Byari ibirori bidasanzwe kuko bakoze imihango yose, isanzwe ikorwa mu bukwe, bari bashyigikiwe n’abayobozi b’ikigo bigaho ndetse n’ababyeyi babo.

Ibi birori by’ubu bukwe bw’aba bana ngo byateguwe n’ikigo bigaho.

Abahagarariye iki kigo bavuzeko impamvu y’ubu bukwe ari ugukundisha abakiri bato gukora ubukwe.

Aya mafoto akomeje kugenda ahererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi ntibari kwishimira iki gikorwa bavugako bidakwiye, ariko hari n’ababyishimiye bagaragazako aba bana bari baberewe cyane mu myambaro y’abageni.














Comments

gatare 4 December 2019

Ubuse mama tuvuge ngo "bazabyare Hungu na Kobwa"??.Agahugu umuco akandi uwako !!!
Gusa ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.