Print

RNC yirukanye umuvugizi wayo Turayishimiye ihita imusimbuza vuba na bwangu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2019 Yasuwe: 4090

Nkuko ikinyamakuru Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru kibitangaza, iyi baruwa yo kuwa 02 Ukuboza igira iti: Kuva weguye ku mirimo yawe nk’umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda ntiwongeye kurangiza inshingano zawe za Komiseri ushinzwe ubushakashatsi.

Wowe ubwawe wivanye cyangwa wanga kujya ku mbuga Komite Nshingwabikorwa na Biro Politike zikoresha zihana amakuru kandi waragiye ubisabwa kenshi. Hari n’aho wavuze ko udashaka kujya ku mbuga za “Rushyashya”.

Aho kugirango ukoreshe uburyo buteganywa n’amategeko atugenga cyangwa indi mikorere myiza yaturanze, wowe wahisemo kujya utesha agaciro ibikorwa by’Ihuriro ukorera hanze yaryo mw’itangazamakuru no ku zindi mbuga nkoranyambaga ukajijisha abakumva ugambiriye kubangamira imikorere myiza y’Ihuriro, witwaje ko hari inama udatumirwamo kandi ari wowe wiheje wivana ku mbuga zitangirwaho amakuru yo gutumira inama.

Kubera izo mpamvu kandi ishingiye ku biteganywa na sitati zitugenga n’amategeko agenga imyitwarire y’abayoboke’n’abayobozi nk’uko yemejwe kugeza ubu; Komite yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo ku mirimo yose wakoreraga Ihuriro kuva taliki ya 2 Ukuboza 2019.

Nk’undi muyoboke wese kandi ukagerekaho n’akarusho ko kuba umwe mu bagize Biro Politiki, ufite uburenganzira bwo kujuririra icyi cyemezo nk’uko biteganywa mu mategeko atugenga mu gihe kitarenze iminsi 14 guhera uyu munsi (ingingo ya 36 y’Ingengamyirwarire y’abayobozi n’abayobake).

Nkuko bigaragazwa n’ibaruwa z’urudaca zikomeje kuva muri Komite y’iri Huriro rya RNC zihagarika bamwe zizamura abandi ,abasesnguzi mu bya politiki basanga iri huriro ryaramaze gusenya ibijya hagaragara ari byo bike.

Umwe mu bari abayoboke ba RNC utarashatse kuvuga amazina ku ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune.com,ko izingiro ry’amakimbirane ari ibura rya Ben Rutabana,yagize ati:twasekakaga FDLR ngo irimo ivangura ry’amoko none byatashye iwacu RNC,ubu harimo udutsiko twabitwa ABESESERO,ninabo bari bafite imbaraga,hajemo abatutsi n’abahutu ,hazamo na Gurupe z’anasilikare buri gatsiko karakora ibyako,ati:Jerome Nayigiziki na Gervais Condo n’ibitiyo bya Kayumba Nyamwasa.

Jean Paul Turayishimiye Karane wari Umuvugizi wa RNC,akaba ari nawe wari ushinzwe iperereza,yagize uruhare rukomeye mu iterwa ry’ama gerenade,n’inyanyagizwa ry’impapuro bita track mu mujyi wa Kigali akaba yaranashyiriweho impapuro n’ubutabera bw’u Rwanda,akaba yari inshuti y’akadasoka ya Ben Rutabana.

Kuba Jean Paul Turayishimiye,yarateye RNC umugongo benshi bavugako yacukumbuye agasanga nawe Kayumba Nyamwasa yazamwirenza.