Print

Myugariro Chiellini yibasiye Real Madrid ayishinja kwiba Ballon d’Or Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2019 Yasuwe: 3686

Uyu myugariro uri mu mvune yatangaje ko Luka Modric nta kintu yakoze cyari gutuma yegukana Ballon d’Or ya 2018 ahubwo ngo Real Madrid niyo yabikoze kugira ngo ihime Cristiano Ronaldo wayivuyemo mu mpeshyi y’umwaka ushize akerekeza muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 100.

Yagize ati “Messi yari akwiriye Ballon d’Or y’uyu mwaka.Ubujura bwa nyabwo bwabaye umwaka ushize kuko Real Madrid niyo yategetse ko Cristiano Ronaldo adahabwa Ballon d’Or.Byari bitangaje.

Byari gushoboka ko ihabwa Griezmann, Pogba cyangwa Mbappe kubera ko batwaye igikombe cy’isi ariko Modric we nta kintu na kimwe yakoze.”

Modric yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere watwaye Ballon d’Or utarashyizwe mu bagomba kuyihatanira mu mwaka wakurikiyeho ahanini bitewe n’ibihe bibi Real Madrid yagize mu mwaka w’imikino ushize.

Ibi Chiellini yabitangarije mu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri Serie A waraye ubereye I Milan aho Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi w’umwaka na rutahizamu mwiza.