Print

Burundi: Ingabo za Leta zasabye abagabo bose guhera ku myaka 16 kubafasha gucunga umutekano ku mipaka y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2019 Yasuwe: 10234

Ingabo z’u Burundi zasabye aba bagabo bose kurikanura bakirinda ko ingabo z’u Rwanda zabinjirira cyane ko bavuga ko ari nazo zabateye kuwa 16 Ugushyingo zikabacamo igikuba.

Abaturage babwiye ikinyamakuru SOS Media Burundi ko aba basirikare basabye abagabo bose guhera ku myaka 16 kubafasha gukora uburinzi ku misozi ya Ruhororo na Gasebeyi muri Zone ya Ruhororo kugira ngo umwanzi uturutse mu Rwanda atabaca mu rihumye.

Umwe mu baturage yatangaje ati “Abasirikare n’Imbonerakure bitwaje intwaro baje ku bwinshi bavuga ko umuturage utarabafasha kurara irondo nijoro araba ari umwanzi w’igihugu.”

Umuyobozi w’intara yategetse ko abagabo banze kwitabira aya marondo bagomba kuriha amande byanze bikunze.

Umuyobozi wa Komini Mabayi, Pascal Basarugwuzuye, yavuze ko aya marondo agamije gukaza umutekano kugira ngo umwanzi uturutse mu Rwanda atabona aho yinjirira.

Yagize ati “N’ukugira ngo ntirinde ko hari umwanzi wakwinjira aturutse mu Rwanda.”

U Rwanda rwahakanye ko nta gitero na kimwe rwigeze rugaba mu Burundi ndetse ibi birego by’u Burundi bigamije kurangaza amahanga.


Comments

3 December 2019

Barajijisha amahanga kbsa! u Rwanda rwaba rutera u Burundi rushakayo iki? nta Cyiza uburundi burusha u Rwanda.