Print

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Yanditwe na: Martin Munezero 4 December 2019 Yasuwe: 3530

Uyu yasimbujwe Brig. Gen. Charles okidi wari usanzwe ashinzwe ibikorwa bya gisirikare ku biro bikuru nk’uko Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Richard Karemire abitangaza.

Karemire yabwiye Chimpreoprts ko "Gen. Okidi yazamuwe mu ntera kuwa 27 Ugushyingo 2019."

Gen. Lokech agiye gukomereza imirimo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo mu bijyanye no guhuza ingabo z’iki gihugu.

Gen. Okidi wasimbuye Gen. Lokech (uri ku ifoto hejuru)

Mu zindi mpinduka, Brig. Gen. Francis Takirwa wari usanzwe ayobora iby’uburezi na siporo muri UPDF, yagizwe umuyobozi wa diviziyo ya kabiri, irinda imbibi mu burengerazuba ku ruhande rwa Congo-Kinshasa.

Gen. Takirwa yabaye ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri UPDF, umuyobozi wungirije wa diviziyo ya kane ku biro bikuru i Gulu, umuyobozi w’ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Singo, umuyobozi wa batayo ya 3 ndetse n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’imyitozo muri batayo ya 73.

Uyu kandi yabaye ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu basirikare barinda umukuru w’igihugu ndetse yanahagarariye UPDF mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Mu zindi mpinduka, Brig. Gen. Sam Omara yagizwe uharariye UPDF muri Aligeria.

Lt. General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Yoweri Kaguta Museveni

Perezida Museveni yari aherutse gukora impinduka muri UPDF mu minsi ishize ubwo yazamuraga umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ndetse akagira bajenerali fulu (full general) Ivan Koleta na Joram Mugume.