Print

Prof.Sam Rugege yasimbujwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2019 Yasuwe: 3910

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida wa Repubulika,Paul Kagame rivuga ko yagize Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihe Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Iri tangazo rigira riti:

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n’iya 156; None ku wa 4 Ukuboza 2019 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho:

Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Dr Nteziryayo yasimbuye Prof Sam Rugege na ho Mukamulisa Marie Thérèse akaba yasimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Prof. Sam Rugege wahoze ari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yasimbuye Aloysia Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’urwo rukiko nkuko byatangajwe n’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 07/12/2011.Cyanzayire Aloysia nawe yari amaze imyaka 8 aruyobora.