Print

Davido yerekanye umuringa uriho igihanga cy’umwana yaguze akayabo k’amamiliyoni y’amanyarwanda bitera abanya-Nigeria benshi urujijo-IFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 4 December 2019 Yasuwe: 3470

Umwanditsi n’umuririmbyi w’indirimbo ’Davido’ ukomoka muri Nigeria yavuzweho ugusesagura amafanga ye mu gihe n’iminsi mikuru itari yagera ngo atangire kugurira impano bamwe mu nshuti ze, gusa abafana b’uyu muhanzi wamamaye ku rwego rw’isi batangariye n’umuringa muto uriho igihanga cy’umwana w’umukobwa muto.

Umuririmbyi yeretse abamukurikira ifoto y’uyu muringa abinyujijje ku rukuta rwe rwa Instagram maze binamenyekana ko yawuguze miliyoni 40 z’ama Naira akoreshwa muri Nigeria,uramutse uyavunje mu mafaranga akoreshwa hano mu Rwanda usanga ari miliyoni zirengaho mirongo inani z’amafaranga yo mu Rwanda.

Mbereho gato y’Uko Umuhanzi Davido agaragaza uyu muringa waguzwe akayabo ku wa 2 ukuboba yari yabanje mbere yaho kwerekana nabwo isaha nayo yari yaguzwe amafaranga menshi cyane uyu muhanzi yakomeje kugira ibanga rikomeye cyane.