Print

Umusirikare ukomeye muri FDLR uherutse gufatirwa I Goma ashobora kuba yagejejwe mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2019 Yasuwe: 5276

Ubwo yavuganaga na BBC, umuvugizi wa FDLR uzwi nka Curre Ngoma yemeje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Kongo.

Ariko yavuze ko iby’uko yafatiye mu gikorwa cya gisikare "ari ukwivuga ibibwi bitari byo" ngo kuko yafashwe agiye kwivuza mu mujyi wa Goma.

Ngo yafashwe kubera abatanze amakuru y’aho yari ari, ngo ntabwo yafatiwe muri ’opération’.

Curre Ngoma yanavuze ko abamufashe "atari abasirikare ba Kongo", amakuru bafite ngo aruko yaba yagejejwe i Kigali ariko ngo ntibashobora kuyemeza.

Yavuze kandi ko ibyo gufatwa kw’abasirikare babo bidashobora kubaca intege, ngo abagenda baragenda "kandi urugamba rurakomeje".

Igisirikare cya Kongo kimaze igihe gifata bamwe mu basirikare bakomeye ba FDLR mu gikorwa cya gisirikare kivuga ko cyikorana, naho hari abemeza ko u Rwanda rufitemo uruhara ariko icyo gihugu kikaba kibihakana.

FDLR yavutse nyuma y’intambara na jenoside yo mu Rwanda mu 1994, ishingwa na bamwe mu bahoze mu gisirikare cya leta ya Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda.

Bamwe mu bagize FDLR banaregwa kuba baragize uruhare muri jenoside mu Rwanda.

Lt. Col. Habimana uzwi nka Nshimiyimana Asifiwe Manudi yari umuyobozi wungirije wa Special Forces ya FDLR izwi nka CRAP (Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur).