Print

Lionel Messi yatangaje umukinnyi yahaga amahirwe yo kumutwara Ballon d’Or ya 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2019 Yasuwe: 3980

Lionel Messi ukunze kuvugisha ukuri mu biganiro atanga,yavuze ko umwaka w’imikino ushize warimo abakinnyi benshi bafite impano ariko ngo yatunguwe na Sadio Mane ari nayo mpamvu yamutoye nk’umukinnyi ukwiriye gutwara FIFA The best yirengagiza abo bakinana barimo Luis Suarez na Frenkie de Jong.

Yagize ati “Biteye isoni kuba Mane yarangije ku mwanya wa 4.Gusa ndatekereza ko uyu mwaka warimo abakinnyi bafite impano zitangaje niyo mpamvu byari bigoye gutoranya umukinnyi umwe.

Natoye Sadio Mane kuko ari umukinnyi nkunda.Mane yagize umwaka mwiza we na bagenzi be bo muri Liverpool.Niyo mpamvu namutoye.Ndasubiramo,hari abakinnyi bakomeye bigaragaje uyu mwaka niyo mpamvu byari bigoye guhitamo.”

Ibi Messi yabitangarije Canal+ mu ijoro ryo kuwa mbere ubwo yari amaze kwegukana igihembo cya Ballon d’Or ya 6.

Mane w’imyaka 27 yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cya Ballon d’Or gusa ntiyagihawe aho bamwe bavuga koi bi bihembo bitajya bihira abirabura.



Messi yavuze ko biteye isoni kuba Mane yararangije ku mwanya wa 4 mu bahataniraga Ballon d’Or