Print

Wasafi ya Diamond yeretse urukundo Harmonize bitungura benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 5 December 2019 Yasuwe: 3499

Ibyakurikiye iseswa ry’amasezerano y’igihe kirekire Harmonize yari afitanye n’inzu ya WCB Wasafi,ni uko nawe yahise ashinga inzu ye bwite itunganya umuziki ayita Konde Boy Worldwide maze byitegwa ko ubukeba butangiye hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we,gusa igikorwa cyakozwe na Wasafi Tv cyerekanye ko umubano w’aba bombi ushobora kuzaba mwiza.

Wasafi TV y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya umaze kubaka izina muri Afurika yose,yatunguranye igaragaza ko ishyigikiye indirimbo nshya y’umuhanzi Harmonize uherutse gusezera mu itsinda rya ‘Wasafi’.

Iyi ndirimbo nshya ya Harmonize yise ‘Kushoto kulia’ yakinwe kuri iyi Televiziyo ndetse banayishyira ku nkuta zayo zitandukanye z’imbuga nkoranyambaga,mu rwego rwo kuyishyigikira ndetse no gushishikariza abantu kuyikunda,babarangira n’imbuga za murandasi bashobora kuyisangaho.