Print

Jose Mourinho yavuze ikosa abakinnyi be bakoze bigatuma batsindwa na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2019 Yasuwe: 2880

Mourinho waraye atsinzwe arushwa na Manchester United,yavuze ko abakinnyi be batahaye agaciro uyu mukino ndetse hari inama yabagiriye ntibazikurikiza.

Yagize ati “Nagerageje kubabwira uburyo Manchester United yinjira mu mikino yakiriye harimo gutangira isatira,kwihuta,gusatira cyane,no guterwa imbaraga n’abafana.Iyo Manchester United igiye gukina imikino ikomeye bamwe bagira ngo biba bikomeye ariko iyi kipe iba ituje cyane.

Twari tuzi ibyo tugomba gukora ariko ku munota wa mbere w’igice cya kabiri twahise twinjizwa igitego.Manchester United irishimira aya manota kuko yari iyakwiriye.Dukwiriye kwigaya.”

Dele Alli yabwiye abanyamakuru ko bagenzi be basuzuguye Manchester United ndetse baza biyizeye cyane.

Rashford niwe watsindiye Manchester United ibitego 2-1 yatsinze Tottenham mu gihe iyi kipe yo mu mujyi wa London yatsindiwe impozamarira na Dele Alli uhagaze neza cyane muri iyi minsi.