Print

Aline Umutoni wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi United n’iya Gicumbi yafatiwe ibihano

Yanditwe na: Martin Munezero 5 December 2019 Yasuwe: 4605

Ni mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabaye taliki ya 26/11/2019 ukarangira Gasogi United itsinze Gicumbi Fc 1-0 ukabera kuri Sitade ya Kigali.

Nyuma yo kutishimira imisifurire, abakinnyi ba Gicumbi FC birukiye kuri Aline Umutoni ubwo yari ahushyi mu ifirimbi ya nyuma, abashinzwe umutekano babashije gukiza uyu musifuzi maze bamukiza aba basore bari bariye karungu.

Kuri ubu amakuru avuga ko uyu Umugoni Aline yamaze guhagarikwa mu bikorwa by’ubusifuzi mu gihe kingana n’ukwezi nk’uko Inyarwanda.com kibitangaza.

Gasingwa Michel uhagarariye komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA avuga ko buri musifuzi ugaragaje imyitwarire idakwiye nk’uko biri mu mahame abagenga agomba gufatirwa ibihano bigendanye n’uburemere bw’ikosa yakoze n’ingaruka zaryo ku mukino.

Umusifuzi waherukaga guhanwa ni Rurisa Patience nawe wahaniwe imyitwarire mibi ku mukino yasifuye muri uyu mwaka w’imikino.

Urwego rw’abasifuzi ruri gutungwa agatoki muri iyi minsi ko rutari kwitwara neza, ariko byose bikagaruka ku mibereho y’abasifuzi mu Rwanda, dore ko bahabwa intica ntikize, ubundi bikavugwa ko bajya ku mikino bahawe ruswa bigatuma babogama.