Uyu muturage yandikiwe inyemezabwishyu ivuga ko aciwe amande ya 200.000 FRW kubera ko yaguze inka ya Girinka nta cyemezo ubuyobozi bwatanze.
Nyuma yo kujya hanze kw’iyi nyemezabwishyu y’ibihumbi 200 FRW by’amande,benshi mu bayibonye batanze ibitekerezo kuri Twitter y’uwitwa Kayitare Jean Paul wayishyize hanze aho banenze uwaguze n’uwagurishije iyi nka bashaka gukoma mu nkokora gahunda nziza ya Perezida Kagame ya Girinka iteganya ko uworojwe nawe yoroza abandi.
Kugeza ubu ntiturabasha kumenya niba iyi nka Dushimumuremyi yayiguze mu isoko cyangwa se akumvikana na nyiri ukuyigurisha utatangajwe.
Umwe mu batanze ibitekerezo yavuze ko cyaba ari ikibazo Dushimumuremyi yaguze iyi nka azi neza ko ari iya Girinka gusa hari abavuze ko iyo nka niba igihari yari gusubizwa nyirayo nawe agasubiza amafaranga y’abandi hatabayeho aya mande y’ibihumbi 200 FRW.
Amande y’ibihumbi 200 FRW Dushimumuremyi yaciwe
Nonese ko banditseho ko yayiguze nta burenganzira ahawe n,ubuyobozi bwo bwemwrewe gutanga uburenganzira inka ya girinka ikagurishwa?
Icyo gihe biba byagenze bite?