Print

Ngo Katy Perry yabuze amafaranga nyuma yo kwimura ubukwe bwe

Yanditwe na: Martin Munezero 6 December 2019 Yasuwe: 1057

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Gashyantare nibwo Katy Perry na Orlando Bloom bari batangaje ko biyemeje kuzabana nyuma y’uko buri umwe muri bo yagiye agira umubano n’abandi bantu gusa nyuma y’imyaka itatu bakundana kuva mu mwaka wa 2016 bahise biyemeza kuzashyingiranywa umwaka utaha wa 2020.

Ibi byamamare byombi byasobanuriye ikinyamakuru US Weekly ko impamvu z’ingenzi zitumye bimura umunsi w’ubukwe bwabo ari uko bagishakisha ahantu nyaho hazaba haberanye n’ubukwe bwabo ndetse n’imiryango yabo igiye gufata umwanya ukwiriye kugirango bitegure neza umunsi w’ubukwe.

Katy Perry yari yarigeze gushyingiranywa n’umunyamakuru wo mu Bwongereza witwa Russell Brand babana imyaka ibiri 2010-2012 ariko ntibabyarana mu gihe Orlando Bloom we yabyaranye n’umunya Austlaria Miranda Kerr babyarana umwana w’umuhungu.